The Ben yeretswe urukundo rukomeye n’abanya-Kampala (AMAFOTO)
Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022
Mugisha Benjamin wamamaye mu ruhando rwa Muzika nka The Ben yishimiwe bikomeye n’abitabiriye igitaramo yakoreye i Kampala nawe ahamya ko urundo rwabo ahora arubona kandi ko ari ibintu aha agaciro.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu 3 Kamena 2022 kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala mu.
The Ben yifashishi indirimbo ze zagiye zikundwa na benshi maze yishimirwa mu buryo bukomeye n’abiganjemo igitsinagore.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo n’izo yakoranye n’abahanzi bubatse izina mu Gihugu cya nka nka Binkolera yakoranye na Sheebah Kalungi ugezweho muri iyi minsi ndetse na This is Love yaririmbanye na Rema Namakula ifite abakunzi benshi muri Uganda.
Ni igitaramo kitabiriwe n’umukunzi Uwicyeza Pamella wagiye mu buryo bw’ibanga kubera kwanga abamufotorera ku Kibuga Kindege nkuko The Ben yabitangaje.
Mu butumwa uyu muhanzi yagiye agaragaza nyuma y’igitaramo yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe muri Uganda ndetse avuga ko iteka bamwereka urukundo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *