Umugabo wafatiwe mu nzu ya Taylor Swift ashaka kumusambanya ku ngufu yakatiwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2018 Yasuwe: 974

Umugabo witwa Roger Alvarado uheruka gufatirwa mu nzu y’umuhanzikazi Taylor Swift,yakatiwe igifungo cy’amezi 6 ndetse no guhabwa abaganga bo mu mutwe.

Uyu mugabo yafatiwe mu nzu y’uyu muhanzikazi muri Mata uyu mwaka ubwo yinjiraga akoresheje urwego muri iyi nyubako y’uyu muhanzi iherereye mu mujyi wa New York, yarangiza akamena ikirahuri cy’idirisha akinjira.

Roger Alvarado yagiye mu bwiherero bw’iyi nzu ya Taylor Swift arakaraba ndetse ajya kuryama ku buriri bwe aramutegereza kugira ngo amufate ku ngufu nkuko byasobanuwe n’ubushinjacyaha.

Ku munsi w’ejo taliki ya 07 Ukuboza 2018 nibwo urukiko rwemeje ko uyu Roger Alvarado ahamwa n’ibyaha byo kwizirika kuri uyu muhanzikazi, gushaka kwiba no kugirira nabi umuhanzikazi Taylor Swift.

Roger Alvarado yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano w’iyi nyubako ya Taylor Swift,ayurira n’urwego,ageze hejuru amena ikirahuri cy’idirisha arinjira ndetse aryama ku buriri bw’uyu muhanzikazi kugeza mu gitondo.

Urukiko rwemeje ko uyu mugabo azafungwa amezi 6 guhera ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka,ndetse ahabwe abaganga bo mu mutwe bamuvure.

Alvarado ukomoka ahitwa Homestead muri Florida,yahawe kandi igihano cyo guhezwa muri New York imyaka 5.

TMZ yatangaje ko umuhanzikazi Taylor Swift atakiba muri iyi nzu nyuma yo kwibasirwa n’umugabo witwa Eric Swarbrick nawe watangiye kumwandikira inzandiko z’urukundo kuva muri 2016 kugeza ubwo yazaga mu nzu ye yambaye mask afite umugozi,imbunda n’icyuma aje kumufata ku ngufu ariko agakomwa mu nkokora na polisi.



Alvarado yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera kwinjira mu rugo rwa Taylor Swift

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huddah Monroe ngo ashimishwa nuko umugabo we amuca inyuma

Huddah Monroe yatangaje ko yemerera umukunzi we kumuca inyuma kuko ngo...
11 December 2018 Yasuwe: 1092 0

Nicki Minaj yashyize hanze amafoto ashotorana [AMAFOTO]

Umuraperikazi Nicki Minaj ari mu ntambara ikomeye n’abafana be bamunenze...
11 December 2018 Yasuwe: 1935 0

Dj Iraa yahaye gasopo abantu bamwita umutinganyi

Dj Iraa yaamaganiye kure abantu bamwita umutinganyi avuga ko nubwo akunda...
11 December 2018 Yasuwe: 2227 0

Bull Dogg yatangaje igihe azasezeranira n’umugore we bamaranye imyaka 7...

Bull Dogg yavuze ko azasezerana n’umugore we mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa...
11 December 2018 Yasuwe: 1991 0

Miss Iradukunda Liliane yagiriye inama umukobwa uzaserukira u Rwanda muri...

Miss Iradukunda yamusabye ko azagenda yifitiye ikizere ko agomba gutsinda...
11 December 2018 Yasuwe: 603 0

ShaddyBoo yatangaje ikihishe inyuma y’ingendo akorera muri Tanzania na...

ShaddyBoo yavuze ko ataba agiye mu busambanyi nkuko bivugwa ahubwo aba...
11 December 2018 Yasuwe: 2040 0