skol
fortebet

Umuhanzi Sho Madjozi yatangaje ibyo yakunze ku Rwanda

Yanditswe: Monday 31, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Maya Christinah Xichavo Wegerif, wamamaye nka Sho Madjozi wari umaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya Basketball Africa League [BAL], yaratiye abandi ubwiza bw’urw’imisozi igihumbi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi abinyujije mu butumwa yatambukije yifashishije amashusho, iyabanje kwishimira uburyo u Rwanda rwakiriye neza imikino ya Basketball Africa League [BAL].

Ati “Uyu munsi nishimiye kuba narakurikiye imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, […] navuga ko nanyuzwe cyane. Kigali Arena yonyine itanga ibirori! Buri kimwe cyari ku murongo.”

Sho Madjozi yakomeje aratira abataragera mu Rwanda ubwiza bw’urw’imisozi igihumbi, abashishikariza kuzarusura.

Ati“Ni ubwa mbere naringeze i Kigali, ahantu heza cyane! Nageze mu gihugu cy’imisozi igihumbi, ni cyiza cyane […] Naharangira buri wese wifuza gutembera ngo arebe umugabane wa Afurika!”

Uyu muhanzikazi by’umwihariko yakanguriye abanya Afurika gutemberera mu Rwanda, ati “Ni igihugu cyiza gituwe n’abantu beza.”

Sho Madjozi, ni umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime n’umusizi.

Muri 2019, Madjozi yashyizwe ku rutonde rw’umwe mu bakinnyi 30 ba Forbes Africa 30 bari munsi y’imyaka 30 kubera uruhare yagize mu bijyanye n’umuziki n’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa