skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 95 akomeje guca ibintu kubera ibyo akora[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umukecuru ukomoka mu gihugu cy’u Budage w’imyaka 95 y’amavuko witwa Johanna Quaas, akomeje gutangarirwa n’abatari bake kubera imyitozo ngororamubiri akora.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, akunda kugaragaza ko imyaka afite ntaho ihuriye n’imikorere y’umubiri we, ibintu akesha gukora siporo.Ati” Mu maso hanjye hagaragaza ko nshaje ariko umutima wanjye ni uwa gisore.”

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter kuwa 23 Ukuboza 2020, Johanna agaragara akora siporo zizwi nka “Gymnastique” aho uyikora aba asabwa gukoresha imbaraga, koroshya umubiri, kugira umuvuduko ndetse no guhinduranya imikoreshereze.

Ni amashusho yatumye benshi mu bakoreshe uru rubuga bacika ururondogoro, kuko uko aba agaragara n’imvi z’uruyenzi biragoranye kwizera ko yakora ibyo aba akora muri ayo mashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa