Umuherwe wo muri RDC witwa Putin Kabalu uzwi cyane kubera urukundo yari afitanye n’umunyarwandakazi Uwase Vanessa Raissa bakaza gutandukana,yaciye amarenga y’ikindi kizungerezi yamusimbuje.
Urukundo rwa Miss Vanessa na Putin Kabalu rwakendereye mu mwaka ushize nubwo bari bariyemeje kurushinga ndetse uyu muherwe yaramwambitse impeta.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ifoto y’inkumi bivugwa ko bari gukundana ayiherekesha ikimenyetso cy’umutima umenyerewe mu bakundana.
Nta byinshi byahise bitangazwa kuri iyi nkumi, gusa amakuru asanzwe ahari ahamya ko Miss Vanessa yatandukanye na Putin mu mpera za 2020.
Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Miss Vanessa yari yatangaje ko yatandukanye na Putin nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Mu magambo ye yamenyesheje abamukurikira ko yongeye kwisanga atari mu rukundo, ati "Single again".
Icyakora ntabwo bigeze bakurana mu nshuti zikurikirana ku mbuga nkoranyambaga, buri wese yakomeje gukurikira undi kuri Instagram.
Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Miss Vanessa rwatangiye kuzamo kidobya muri Nzeri 2020, iki gihe uyu mukobwa abinyujije kuri Instagram yabwiye abamukurikira ko yagize ibihe bibi anatekereza kwiyahura icyakora abireka kubera umuryango we.
Miss Vanessa biravugwa ko yabonye umusimbura mu mutima wa Putin
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN