Umupolisikazi wo mu mujyi wa Stuttgart yatorewe kuba Miss w’Ubudage 2019 [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2019 Yasuwe: 3053

Umukobwa witwa Nadine Berneis wari usanzwe ari umupolisikazi mu mujyi wa Stuttgart,yaciye ibintu atorerwa kuba nyampinga w’Ubudage 2019.

Nadine w’Imyaka 28 ukomoka mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubudage mu gace kitwa Baden-Württemberg,yakoze amateka ubwo yatsindaga abakobwa bari bahanganye ahinduka Miss Germany 2019.

Nadine akimara gutsinda yagize ati “Maze imyaka 10 ndi umupolisikazi,ntabwo nicuza kuba narahisemo iyi nzira.”

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo yari umupolisi ariko yakuze afite inzozi zo kuzaba nyampinga ariyo mpamvu akimara gutsinda yavuze ko inzozi ze zabaye impamo.

Nadine yamaze imyaka myinshi acunga umutekano ku bibuga by’umupira w’amaguru, nyuma aza kwimurirwa mu mujyi wa Stuttgart aho yahawe akazi ko kugenza ibyaha byiganjemo ibikorerwa kuri mudasobwa.

Abapolisi bakoranaga bavuze ko bishimiye uyu mugenzi wabo wabaye nyampinga ndetse biteguye kuzongera kumwakira bagakorana.

Nadine yatsinze abakobwa basaga 10,000 biyandikishije muri aya marushanwa ngarukamwaka gusa kuri finale hageze abakobwa 104.Nyuma yo gutsinda yahawe imodoka,amatike y’ingendo n’imyenda.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ni byiz cyane kandi biratangaje.Ntibisanzwe.Ariko tujye twibuka ko muli Umubwiriza 12:1,Imana idusaba gukoresha Ubwiza bwacu n’Ubuto bwacu mu gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Uburanga bw’umukunzi mushya wa Floyd Mayweather arusha imyaka 20 bwatumye...

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather Jr giherutse gutuma...
24 March 2019 Yasuwe: 3341 0

Rocky Kirabiranya usobanura Filime yaba agiye kurongora?Sobanukirwa...

Kirabiranya Rocky ni Umunyarwanda umaze kubaka izina cyane mu gusobanura...
24 March 2019 Yasuwe: 2729 1

Mwiseneza Josiane yamaze kugura imodoka mu mafaranga yahawe na Mimi Mirage...

Miss Popularity 2019,Mwiseneza Josiane yamaze kwinjira mu Banyarwanda...
24 March 2019 Yasuwe: 9328 2

ShaddyBoo n’abana be b’abakobwa bibasiwe bikomeye[AMAFOTO]

ShaddyBoo, umugore wa mbere uzwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yibasiwe...
24 March 2019 Yasuwe: 5907 0

Jenifer Lopez yatangaje abatari bake ubwo yagaragaraga yambaye imyenda...

Icyamamare Jennifer Lopez yatangaje abataribacye batuye Umujyi wa New York,...
24 March 2019 Yasuwe: 2849 0

Abahanzi Nyarwanda bagiye kuzajya bagurizwa akayabo k’amafaranga binyuze mu...

Mu rwanda haje kompanyi igiye kuzajya ifasha abahanzi nyarwanda...
23 March 2019 Yasuwe: 1098 1