skol
fortebet

Umuraperi akaba n’umukunzi wa Rihanna Asap Rocky arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Rakim Mayers wamenyekanye nka Asap Rocky muri Leta zunze ubumwe z’America akurikiranyweho icyaha cyo gukubita akanarasa uwahoze ari inshuti ye Asap Relli.

Sponsored Ad

Peaple Magazine yatangaje ko Asap Rock akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita ndetse akanakomeretsa uwahoze ari inshuti ye Asap Relli bari banahuriye mu itsinda Asap Mob rihuriyemo n’abandi baraperi batandukanye.

Ibi byaha Asap Rock akurikiranweho People Magazine ivuga ko byakozwe mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2021.

Umushinjacyaha w’Akarere ka Los Angeles George Gascon yemeza ko Asap Rock akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita Asap Relli no kumurasa akamukomeretsa.

Ati"Kurasa imbunda ahantu hahurira abantu benshi n’icyaha gikomeye cyashoboraga kurangizwa n’ingaruka zibababje atari ku muntu wibasiwe gusa ahubwo no kubantu b’inzirakarengane basuye Hollywood".

George akomeza agira ati"Ibiro byange byakoze isuzuma ryimbitse ku bimenyetso biri muri uru rubanza maze nemeza ko byemewe ko hongerwaho ibirego bidasanzwe by’imbunda".

Kugeza ubu abahagarariye Asap Rock mu mategeko ntibaragira icyo babitangazaho mu gihe urubanza ruteganyejwe kuwa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa