skol
fortebet

Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi wamenyekanye nka Bably yasezeranye imbere y’amategeko yo muri Suède n’umugore we Umumararungu Huguette bamaze imyaka 14 bakundana ndetse banaherutse kubyarana umwana w’umukobwa wujuje umwaka umwe w’amavuko.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuwa 27 Kanama 2022 .

Ubwo Bably yaganiraga n’Igihe yavuze ko yishimiye cyane intambwe yateye n’umugore we, avuga ko bari gutegura ibindi birori by’ubukwe.

Ati “Umugore wanjye nishimiye kuba birangiye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umukobwa twamenyanye mfite imyaka 20 none dusezeranye mfite 34, Imana ifite uko ica inzira zayo.”

Bably yasezeranye imbere y’amategeko na Umumararungu nyuma y’uko mu 2020 yari yambitse impeta uyu mukobwa bari bariyemeje kurushinga.

Uyu muraperi asezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imyaka itanu akoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Husna basezeranye mu 2017 ariko ntibabashe gukomezanya urugendo rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa