skol
fortebet

Umuraperi Block Rob wabaga muri Bad Boy ya P Diddy yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 20, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Block Rob akaba n’umwe mu bahoze mu nzu itunganya umuziki ya P Diddy izwi nka Bad Boy Records yitabye Imana ku myaka 52 azize uburwayi bw’impyiko yari amaranye Igihe kinini.

Sponsored Ad

Amakuru yatanzwe na bagenzi be babanye muri iyi nzu itunganya umuziki avuga ko Black Rob yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, agwa mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.

DJ Self uri mu babanye cyane n’uyu mugabo yavuze ko uburwayi bw’impyiko bwamuhitanye yari abumaranye iminsi ku buryo impyiko ze zitakoraga neza.

Black Rob yaherukaga kugaragara mu mashusho uyu mu-dj yashyize hanze ubwo yavugaga ku rupfu rwa mugenzi we DMX na we uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Uretse kuvuga ku rupfu rwa DMX, Rob wari uri mu bitaro yavuze ko amaze imyaka igera kuri itanu afite ibibazo by’ubuzima bitandukanye birimo no kuba yaragiye aturika udutsi two mu bwonko (Stroke).

Black Rob mu busanzwe witwaga Robert Ross yavukiye mu gace ka Buffalo muri Leta ya New York mu 1969. Yatangiye gukora rap ubwo yari afite imyaka 11. Ku myaka 22 nibwo yinjiye mu itsinda ry’abandi baraperi ryari rizwi nka ‘the Schizophrenics’.

Yatangiye gukorana na Bad Boys Records mu 1996, ubwo yagaragaraga mu ndirimbo yitwa Come See me remix y’itsinda ryitwa 112 naryo ryabarizwaga muri iyi nzu y’umuziki. Yagiye akorana n’abandi bahanzi bo muri Bad Boy Records barimo Faith Evans, Mase Notorious B.I.G na P Diddy.

Mu 2010 Black Rob yatandukanye na Bad Boy Records yinjira muri Duck Down Records ndetse nyuma aza gushinga inzu ye y’umuziki yise Box and One.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo iyo yise "Whoa!" Yanaciye agahigo ko kujya muri Billboard Hot 100, Let’s get it na I dare you.

Refe:Black Rob, Bad Boy Records Rapper Behind “Whoa!,” Dies at 52. MSN. (2021). Retrieved 20 April 2021, from https://www.msn.com/en-us/music/news/black-rob-bad-boy-records-rapper-behind-e2-80-9cwhoa-e2-80-9d-dies-at-52/ar-BB1fPJLR?ocid=BingNewsSearch.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa