Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16 yatangiye gutereta [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 4815

Umuryango wa David Beckham wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye ndetse n’umugore we w’umunyamideli n’umuhanzi,Victoria Beckham,bari mu byishimo ko umuhungu wabo w’imyaka 16, Romeo Beckham ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filimi w’imyaka 15 witwa Millie Bobby Brown.

Mu bihugu bimwe na bimwe ababyeyi ntibishimira ko abana babo bishora mu by’urukundo bakiri bato,ariko umuryango wa Beckam wakoreye umunsi mukuru umwana we w’imyaka 16 kubera ko yatangiye gutereta.

Romeo ari mu rukundo na Millie Bobby Brown wagaragaye muri filimi yitwa Stranger Things bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2016 ubwo uyu mukobwa yahabwaga igikombe.

Romeo yeretse Millie umuryango we mu Ukuboza umwaka wa 2016 nyuma yo guhurira mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ya UNICEF, uyu mukobwa yaherewemo igihembo.

Romeo Beckham akunda umukino wa Tennis cyane ndetse arifuza kuba umukinnyi wabigize umwuga mu gihe uyu mukunzi we yihebeye sinema.

Millie ni umwe mu bana bato bahembwa agatubutse muri Hollywood kuko kuri episode imwe ya Stranger Things ahembwa akayabo k’ibihumbi 220 by’amadolari ya US.

Umugore wa David Beckham,Victoria,yishimiye bikomeye ko umuhungu we ari guteretana n’iki cyamamare muri Sinema cyane ko ngo asanzwe ari umufana we.





Umuryango wa Beckham wishimiye ko umwana wabo Romeo ari mu rukundo na Millie

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zari yashimiye cyane umukunzi we wamubonyemo ubwiza kandi ashaje[AMAFOTO]

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan , mu butumwa...
20 April 2019 Yasuwe: 4060 0

Mwiseneza Josiane yashyize hanze ukuri ku byerekeye ikibazo yagiranye...

Mwiseneza Josiane wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuviramo...
20 April 2019 Yasuwe: 4346 1

Mbere y’uko Pasika itangira abaturage bo mu Bwongereza basinze ku bwinshi...

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo...
19 April 2019 Yasuwe: 3502 0

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira...

Nyuma y’aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari...
19 April 2019 Yasuwe: 13813 2

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri...

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019...
19 April 2019 Yasuwe: 4557 1

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara...

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi...
18 April 2019 Yasuwe: 6899 2