skol
fortebet

Umwana wa Bushali yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 2 byitabirwa n’ibyamamare(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ubarizwa mu itsinda rya Kinya-Trap wamamaye nka Bushali yakoreye ibirori umwana we byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 26 Kamena 2022 aho byitabiriwe n’abadi bahanzi babarizwa mu itsinda rya Kinya-Trap barimo B-Threy,Slum Drip,Br Nganji,Zima Bluk ndetse n’izindi nshuti za hafi zaje kwifatanya n’uyu muryango mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ya Moon Bushali(Imfura ya Bushali).

Ibi birori byabaye mu masaha make ubwo Bushali na Bagenzi be bari barimo bitegura ibitaramo bibiri bakoreye i Nyamirambo ndetse no ku Gisimenti.

Aba basore kandi bitabiriye ibi birori bakaba banahuriye mu itsinda rya Kinya-Trap mu kiganiro n’Inyarwanda bavuze ko gushyigikirana muri byose ariwo muco ubaranga.

Moon Bushali ubwo yavukaga Bushali yatangaje ko yishimiye kwitwa umubyeyi kandi ko yishimiye kubona umwana aza mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa