skol
fortebet

Will.i.am yatutse cyane Kanye West amuziza gupfobya ubucakara

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Will.i.am uzwi cyane mu itsinda rya Black eyed peas yise Kanye West igicucu kubera amagambo yatangaje ko ubucakara bwakorewe abirabura mu myaka 400 yari amahitamo yabo.

Sponsored Ad

Uyu Will.i.am yarakariye cyane Kanye West bahoze ari inshuti ndetse amwita igicucu kidatekereza ibyo kigiye kuvuga.

Will.i.am yibasiriye Kanye West wahoze ari inshuti ye

Ku munsi w’ejo nibwo umuraperi Kanye West yatangarije TMZ ko atiyumvisha ukuntu ubucakara bukorerwa abantu imyaka 400 yose.

Yagize ati “Iyo wumvise ubucakara bwamaze imyaka 400,wumva ko byari amahitamo y’ababukorewe.”

Will.i.am yavuze ko arakazwa no kumva ijambo ubucakara ndetse yakwifuza ko babwita gereza kuko yo nibura ihuriramo abazungu n’abirabura mu gihe ubucakara bwumvikanisha abazungu bakorera ibya mfura mbi abirabura.

Will.i.am yavuze ko Kanye West adasobanukiwe icyo ubucakara aricyo,kuko iyo uri umucakara nta mahitamo uba ufite ndetse ubu umeze nk’igikoresho cy’umuntu uri kubugukoresha.

Uretse Will.i.am,abanyafurika batandukanye bakoresheje Twitter zabo batuka Kanye West kubera aya magambo bise ko atarimo ubwenge yatangarije TMZ.

Bamwe bavuze ko afite ibitekerezo bigayitse nk’ibya perezida wa USA Donald Trump watangaje ko yifuza kuzirukana Abanyafurika muri USA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa