skol
fortebet

Abafana ba Manchester United bakomerekeje umupolisi mu myigaragambyo yo kwamagana Glazers

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Abafana ba Manchester United baraye bakoze imyigaragambyo idasanzwe yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 aho binjiye ku kibuga Old Trafford bagatuma umukino wagombaga guhuza ikipe yabo na Liverpool usubikwa.

Sponsored Ad

Aba bafana benshi bari buzuye hanze n’imbere mu kibuga,bacanye ibyotsi,bavuza induru ndetse banakomeretsa abapolisi 2 mu kwigaragambya basaba umuryango wa Glazer kubavira mu ikipe nkuko amakuru abitangaza.

Polisi ya Greater Manchester yatangaje ko aba bafana bateye icupa mu maso umupolisi baramukomeretsa cyane byatumye ajyanwa kwa muganga.

Umwe mu bafana yuriye izamu kuri Stretford End abandi batera ibyotsi mu bapolisi bakomeretsa uyu wavuzwe.

Abafana benshi bahise bajya kuri hoteli Lowry babuza abakinnyi ba United gusohoka hanze ngo bajye ku mupira.

Polisi yahanganye n’aba bafana ibakubita inkoni cyane ko hari bamwe bari basaze bashaka ko umuryango wa Glazer wagurisha ikipe yabo.

Abapolisi bari ku mafarashi bagerageje gusunika aba bafana babakura mu gace kugira ngo abakinnyi binjire bakine ariko ntibyakunze.

Polisi yasohoye itangazo rigira riti “ibyotsi n’amacupa byatewe abapolisi.Abigaragambya ku kibuga cya Old Trafford bari basaze cyane bigira intagondwa kuri polisi byatumye abasaga 100 binjira mu kibuga,abakozi b’ikipe bifungirana mu byumba.

Abapolisi 2 bakomeretse harimo umwe wakorekejwe n’icupa akomereka cyane mu isura byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.”

Nyuma y’ibiganiro hagati ya The Premier League,abayobozi ba United n’aba Liverpool ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bemeje ko uyu mukino wagombaga gukinwa kuri iki cyumweru saa 17:30 usubikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa