skol
fortebet

Abakinnyi 5 bitezweho gukora ikinyuranyo ku mukino wa Al Hilal Benghazi na Rayon Sports ubura amasaha make ngo rwambikane

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku cyumweru, tariki ya 24 Nzeri, ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libiya izakira Rayon Sports mu gikombe cya CAF Confederation Cup mu cyiciro cya kabiri umukino ubanza uza kubera kuri Stade Kigali Pele nta bafana ku kibuga.

Sponsored Ad

Uyu mukino wari uteganijwe kubera kuri Benina Martyrs Stadium i Benghazi ariko umwuzure wahitanye abantu barenga 5000 muri Libiya watumye Al Hilal yimura amatariki ndetse n’aho umukino uzabera hafatwa umwanzuro ko uzabera i Kigali.

Rayon Sports yasonewe mu cyiciro cya mbere cyamajonjora mu gihe Al Hilal nayo yatsinze Kakamega Homeboyz wo muri Kenya ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Ni umukino uraba ukomeye ku makipe yombi yifuza kugera mu matsinda y’aya marushanwa.

Ukurikije uko ibintu byifashe Umuryango wabahitiyemo abakinnyi 5 bashobora kuza guhindura ibintu umwanya uwo ari wo wose ku mpande zombe. Abo bakinnyi ni aba bakurikira:

Joackiam Ojera

Umukinnyi ukomoka muri Uganda azwiho kwihuta nubushobozi bwe bwo kwinjira mu rubuga rw’amahinda mu buryo bworoshye bivamo penariti cyangwa ’passe’ itanga igitego.

Ojera yamaze kwerekana ubuhangange bwe muri shampiyona y’imbere mu gihugu none akaba ategereje kuzitwara neza ku mugabane wa Afurika.

Ni umwe mu nkingi za mwamba Rayon Sports iri bwubakireho mu mukino na Al Hilal Benghazi.

Kelvin Andoh

Andoh yinjiye muri Al Hilal Benghazi ku ya 23 Nyakanga 2023 avuye mu ikipe ya Al Suqur yo muri Libiya.

Andoh mbere yakiniye amakipe yo muri Ghana Premier League Karela FC kimwe na Kumasi Asante Kotoko.

Ni umukinnyi wo hagati ukina anataha izamu uzwiho ubuhanga bwa gucenga hamwe nubushobozi bwo kwinjira mu rubuga rw’amahina cyangwa muri metero 18 z’izamu ry’uwo bahanganye no gutsinda ibitego.

Ba myugariro Elie Ganijuru na Ali Serumogo bagomba kwitondera cyane Andoh mu mukino wose kugirango birinde ko yabaca mu rihumye.

Charles Bbaale

Rutahizamu w’ umu-ganda watsindiye Rayon ibitego 3-0 ubwo bakinaga na APR ndetse anatsinda igitego ubwo Rayon yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 muri shampiyona.

Bbaale ni umuhigi wibitego akanatanga imipira myiza ishobora kuvamo ibitego kandi, aramutse abonye imipira ikenewe, ashobora gushyira izina rye kurupapuro rwamanota i Benghazi.

Soma n’iyi: Tsindira ibihembo ku mukino wa Al Hilal Benghazi vs Rayon Sports

Kelvin Eze Ifeanyi

Kelvin Eze Ifeanyi ni undi mukinnyi ukomeye Al Hilal yasinyishije mu mpeshyi ishize imukuye muri Al Suqur.

Ni umukinnyi ukomeye ushobora gutsindira mu rubuga rw’amahina cyangwa hanze yarwo.

Yatsinze igitego ubwo Al Hilal yoherezaga Kakamega Homeboyz wo muri Kenya 4-1 kugirango abike itike yo mu cyiciro cya kabiri.

Abdul Rwatubyaye na Isaac Mitima bafite akazi katoroshye ko guhagarika uyu rutahizamu gukora.

Ally Serumogo

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports ni inararibonye ukina inyuma gusa akaba ashobora kwiruka cyane asatira ndetse akareba uburyo bubyara igitego.

Serumogo ntaramenyera gahunda yo gukina y’umutoza Zelfani Yamen ariko, umunsi uwo ari wo wose mwiza, afite impengamiro yo kuzamura Rayon Sports ku ntsinzi.

Rayon Sport idafite abafana irava imbere ya Alhilal Benghazi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa