skol
fortebet

Abanyamahanga bakinira Rayon Sports banze umushahara wa 30% yabahaye

Yanditswe: Friday 05, Feb 2021

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon Sports badakomoka mu Rwanda banze kugabanyirizwa umushahara ngo ugere kuri 30% kubera ko ngo ntacyo wamarira bo n’imiryango yabo basize.

Sponsored Ad

Ku wa 24 Mutarama 2021, Rayon Sports yabwiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo ko muri ibi bihe nta mikino iri kuba, bose bazajya bahabwa 30% by’umushahara.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aravuga ko bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports bagitangarije ko batemeye iki cyemezo cy’ubuyobozi cyo kubahemba 30% kuko yaba ari amafaranga make kandi ntacyo yabafasha hamwe n’imiryango yabo.

Umwe yagize ati “30% ntacyo yakora ku bibazo by’imiryango yacu. Mfite umuryango mu gihugu cyanjye, mfite umugore n’umwana, urumva yamara iki? Nanjye ngomba kubaho hano mu Rwanda.

“Oya, narabyanze. Twahawe igice cy’umushahara wa Ukuboza, uwa Mutarama nturatugeraho none ubuyobozi ngo burashaka kuduha 30%. Twe abanyamahanga twarabyanze, ni make ku buryo yadutunga hamwe n’imiryango yacu.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa 12 Ukuboza, amakipe yose asabwa kureka abakinnyi bakajya mu miryango yabo kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe muri yo.

Andi makuru aravuga ko inyubako y’ibiro ikipe ya Rayon Sports yari yakodesheje yayisohowemo nyuma yo kubura amafaranga yo kuyikodesha byatumye abakinnyi bayibagamo bimurirwa mu Nzove mu macumbi ikipe yahawe na SKOL.

Rayon Sports ifite abanyamahanga batanu barimo Umunye-Congo Manace Mutatu, Umunya-Mali Oumar Sidibé, Abanya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega ndetse n’Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh utarishimiwe n’umutoza kubera urwego ruri hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa