skol
fortebet

Abatuye mu mujyi wa Kigali bemerewe gukora Siporo ariko batarenze umudugudu batuyemo

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo hatangajwe ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo tariki ya 18 Mutarama 2021 yafashe umwanzuro wo gusubiza muri Guma mu rugo umujyi wa Kigali kubera ko mu bipimo byafashwe mu bantu bawutuyemo ari uko umuntu umwe mu bantu 10 basangaga yanduye Covid-19.

Sponsored Ad

Icyakora,Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo imenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko ibikorwa bya siporo rusange bitemewe. Siporo yemewe ni iyo mu rugo, gusa abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’umudugudu batuyemo.

Rigira riti “ Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa byose bya siporo rusange bitemewe.”

“Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza ya COVID-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe.”

Ingamba zigomba kubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19).

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

h. Insengero zirafunze.

i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

k. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa