skol
fortebet

Abigeze gukinira Amavubi bahaye ubutumwa FERWAFA na MINISPORTS

Yanditswe: Tuesday 09, Feb 2021

Sponsored Ad

Abigeze gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe bise FAPA (Former Amavubi Players’ Association) bashyize hanze ibaruwa ndende y’amapaji 3 bavuga ko bashyigikiye ikipe y’igihugu banasaba FERWAFA na MINISPORTS ubufatanye mu kuzamura ruhago.

Sponsored Ad

Aba banyabigwi biganjemo abagejeje Amavubi muri CAN 2004 bavuze ko banditse iyi baruwa hagamijwe gukomeza gushyigikirana no gutanga inama ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu ibaruwa ndende banditse, bagize bati “Turashima uko Amavubi yitwaye mu irushanwa rya CHAN 2020, cyane cyane abakinnyi, abatoza n’abandi bose bagize uruhare mu myiteguro yabo. Mwaduteye ishema kandi turabakangurira gukomeza gukora cyane kugira ngo murenge aho mwagarukiye murushaho gutanga ibyishimo Abanyarwanda babategerejeho.

Tuzi by’umwihariko icyo bivuze n’icyubahiro bitanga kwambara umwenda w’Ikipe y’Igihugu nu gihugu nk’u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu kikaba ari igihugu cy’intangarugero mu iterambere biturutse ku miyoborere myiza.

Turashima Guverinoma y’u Rwanda inkunga itera umupira w’amaguru by’umwihariko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gutera inkunga siporo muri rusange n’umupira w’amaguru by’umwihariko akanadufungurira amayira mu mubano mwiza agirana n’izengo ziyobora umupira w’amaguru ku Isi. Uwo ni umusingi ukomeye tugomba kubakiraho.

Turashima kandi abikorera bakomeje gushora imari yabo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Aba bagabo bavuze ko bibuka ibihe byiza umupira w’amaguru mu Rwanda birimo kujya muri CAN 2004,gutwara CECAFA kwa Rwanda B,Kujya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 no kwitwara neza kw’amakipe nka APR FC,Atlaco FC na Rayon Sports.

Aba bagabo bavuze ko barajwe ishinga n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange kandi biteguye gutanga umusanzu wabo wo guteza imbere umupira Nyarwanda, basaba Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kugira ibyo bitaho kugira ngo habeho iterambere rirambye.

Mu byo bagaragaje harimo “Kongera ibibuga by’imyitozo n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no hafi y’abaturage, gutegura umupira w’ibanze mu bato ndetse no mu mashuri ku nzego zose, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira ku nzego zose hifashishwa abahoze bawukina n’ababifitemo ubumenyi.

Gutanga amahugurwa y’abakora mu mupira w’amaguru ku nzego zinyuranye nk’abayobozi, abatoza, abasifuzi, abaganga, ndetse n’itangazamakuru rya siporo, gushyiraho uburyo bw’igenga bufite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y’igihugu y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye, kwiga ku buryo bwo gushishikariza abafatanyabikorwa kwitabira gutera inkunga ibikorwa bya siporo z’abana ndetse n’abagore ku nyungu y’imibereho myiza y’abaturage.”

Basoje bagira bati “Ntidushyidikanya ko ibyava muri ibi biganiro na gahunda yashyirwaho byaduha icyerekezo no kumenya inshingano za buri wese kuko dushyize hamwe nta kidashoboka.”

Iri shyirahamwe FAPA rikaba nta muyobozi riratora ariko bakaba barashyizeho komite yo kubafasha gutunganya ibintu bikajya ku murongo, igizwe na Murangwa Eugene, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana.

Abanyabigwi 18 basinye kuri iyi baruwa yanditswe ku wa 8 Gashyantare 2021 mu izina ry’abanyamuryango ba FAPA ni Eric Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Kamanzi Michel, Hakizimana Moussa, Karekezi Olivier, Bizagwira Léandre. Nshizirungu Hubert, Karera Hassan, Nyinawumuntu Marie Grace, Munyaneza Ashiraf, Kalisa Claude na Manamana Elias.



Ibitekerezo

  • Mufite igitekerezo cyiza. Namwe turabashima cyaneee mugihe cyanyu mwarakoze . Turizera KO muzagera kuri byinshi byiza. Bravooo

    Mufite igitekerezo cyiza. Namwe turabashima cyaneee mugihe cyanyu mwarakoze . Turizera KO muzagera kuri byinshi byiza. Bravooo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa