skol
fortebet

Amavubi yafashe urugendo rwerekeza aho izakinira na Senegal [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu,Amavubi, yamaze guhaguruka i Kigali yerekeza mu ntara y’Amajyepfo aho izakomereza imyitozo mu karere ka Huye ahateganyijwe kubera umukino uzayihuza na Senegal mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika y’ibihugu.

Sponsored Ad

Aya makipe azakina umukino wa nyuma mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo,yerekanye aba bakinnyi berekeza mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino utazagira icyo ubamarira kuko bamaze gusezererwa mu gihe Senegal yo yamaze kubona itike.

Ikipe y’Igihugu icumbitse mu karere ka Gisagara aho bakora imyitozo i saa kumi z’umugoroba kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umunyezamu Ntwali FIACRE usanzwe ari uwa mbere mu Mavubi, nawe yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero.

Uyu mukino uzahuza Amavubi na Senegal kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa