skol
fortebet

Amavubi yamaze kwerekeza I Nyamata mu myiteguro yo gushaka itike ya CAN 2021

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent ahamagaye abakinnyi 31 bagomba gufasha ikipe y’igihugu "Amavubi" mu mikino ibiri yo gushaka itike ya AFCON 2021,abakina mu Rwanda bahise berekeza i Nyamata mu myitozo itangira kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko aba bakinnyib’ikipe y’Igihugu bapimwe COVID-19 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kuri Petit Stade Amahoro bahita berekeza i Nyamata igitaraganya mu gihe igitegereje ibisubizo.

Babinyujije kuri Twitter bagize bati "Nyuma yo gupimwa Covid-19, abagize ikipe bose berekeje kuri La Palisse Hotel aho bagomba kuba bari mu gihe bategereje ibisubizo by’ibizamini bakorewe.Imyitozo izatangira kuri uyu wa mbere kuri Stade ya Kigali."

U Rwanda rufite imikino ibiri muri uku kwezi irimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Imyitozo iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe, ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse no kuri Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

Ba myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo hagati

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
Olivier Niyonzima (APR FC)
Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Bosco Ruboneka (APR FC)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Djabel Manishimwe (APR FC)
Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
Eric Ngendahimana (Police FC)

Abataha izamu

Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
Meddie Kagere (Simba SC)
Dominique Savio Nshuti (Police FC)
Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
Lague Byiringiro (APR FC)
Danny Usengimana (APR FC)
Osée Iyabivuze (Police FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa