skol
fortebet

Amavubi yerekeje i Huye aho azahanganira na Zimbabwe

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo Zimbabwe.

Sponsored Ad

Abakinnyi nka MUGISHA Bonheur, IMANISHIMWE Emmanuel bategerejwe mu Rwanda saa 13H45, mu masaha ari imbere,mu gihe Byiringiro Lague na Mutsinzi Ange nabo bahagera.

Uy mukino wa mbere wo gushaka iriya tike uzaba ku wa 3,aho kwinjira ahasigaye hose ari Frw 1000 Gusa mu gihe abashaka ahatwikiriye bazishyura 5000 FRW na 10.000 VIP.

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bamwe bakina hanze bahageze batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe imikino yombi izabera i Huye.

Umukino ubanza Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, akurikizeho Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu ari byo Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa