skol
fortebet

Amavubi yerekeje muri CHAN aberewe cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN 2020 kuri uyu wa Gatatu,yambaye umwambaro wa Made in Rwanda utakishije imirimbo gakondo izwi nk’imigongo wiswe ISHEMA.

Sponsored Ad

Itsinda ryerekeje muri Cameroon rigizwe n’abantu 53 barimo abakinnyi 30, ryahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali saa Mbiri za mu gitondo n’indege ya RwandAir.

Bagiye gukina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Muri iri rushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2020, rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

Ku munsi w’ejo,Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge Jacques, yijeje Minisitiri wa Siporo ko Amavubi ashobora kwitwara neza, akegukana iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu ribera muri Cameroun.

Ati "Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana.”

Mu butumwa yahaye abakinnyi, abatoza n’abandi bazajyana, Minisitiri Munyangaju yabasabye kuzirikana icyizere bafitiwe n’Abanyarwanda, bakazaharanira guhesha igihugu ishema.

Yagize ati “Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema.”

Yakomeje agira ati “Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, ‘intsinzi n’ishema ry’Igihugu”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi.”

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).






Ibitekerezo

  • Ntimuzatahire kwifotoza gusa kuko ndabona byo mubishoboye,tubatumye guhatana rwose,dore ikitwa insinzi twarakibagiwe muri ruhago yacu,rwose muzagere basi muri 1/2.
    N’ubwo nta buyobozi bwa ruhago twigirira,ariko rwose aba bitwa ko ari abayobozi bayo mubahinyuze batangire baboneko bishoboka wenda batangira kwiga uko amakipe ategurwa.
    Abantu batazi no gukopera mu baturanyi!!
    Ubu koko kubona turushwa n’Abarundi n’Abagande bo ntibibatera ikimwaro? Ni ukujyaho bakurikiye ibyo basahuramo gusa bakishyirira mu bifu byabo nta kindi bashoboye.
    Kandi bose baza baririmba développement,ariko ugategereza ugaheba.
    Nsigaye numva foot yo mu Rwanda yavaho,bagashyira imbaraga muri za volley na Basket n’amagare gusa kuko niho nibura tugerageza tukishima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa