skol
fortebet

Antoine Griezmann yakoze agashya kadasanzwe abyara umwana wa 3 wavukiye I tariki imwe n’iya bakuru be

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona, Antoine Griezmann yabyaye umwana we wa 3 kuri uyu wa 08 Mata 2021 wavukiye rimwe na bakuru be nabo bavukiye umunsi umwe n’uyu muto.

Sponsored Ad

Ibi bikomeje gutuma benshi bibaza ibanga uyu mugabo akoresha kuko abana be bose bavuga kuri iyi tariki ndetse bagomba kwizihiza isabukuru umunsi umwe.

Griezmann n’umugore we, Erika Choperena, bafitanye aba bana 3 barimo imfura y’umukobwa yitwa Mia, umwana wabo wa kabiri yitwa Amaro n’uyu wa 3 wavutse uyu munsi witwa Alba.

Uku guhurirana k’umunsi w’amavuko w’abana be kugiye gutuma buri wa 08 Mata azajya yizihiza isabukuru y’aba bana be bose ku munsi umwe.

Mu kwishimira ivuka ry’uyu muhungu, Griezmann yanditse kuri Twitter ati: ‘Alba Griezmann yavutse kuwa 8 Mata 2021 saa 10:24 am.’

Imfura ya Griezmann,Mia,yavutse kuwa 08 Mata 2016,uwa kabiri witwa Amaro avuka kuri iyo tariki muri 2019 mu gihe uyu Alba yavutse nawe kuri iyi tariki.

Abafana b’uyu mukinnyi batunguwe n’aka gashya byatumye bacika ururondogoro.Umwe yagize ati “Ibi n’ubusazi.

Undi yagize ati “Ni byiza kuri we kuko afite amasabukuru 2 gusa agomba kwibuka iya tariki 08 Mata n’iy’umugore we.”

Undi yagize ati “Ikirori kimwe kizajya kimutwara amafaranga menshi cyane.”

Griezmann yashyingiranwe na Erika Choperena muri 2017 nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana ndetse uyu mukobwa akunda cyane umupira kuko ashyigikira uyu mugabo we ku bibuga mu mikino itandukanye.


Griezmann ari kumwe n’imfura ye Mia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa