skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye umukinnyi yaguze muri Arsenal abakinnyi be bakamuvugiriza induru

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger, yatangaje ko muri 2001 yaguze myugariro wakiniraga Tottenham witwa Sol Campbell,ageze mu ikipe abakinnyi yari asanganwe bamuvugiriza induru.

Sponsored Ad

Arsene Wenger yavuze ko Sol Campbell yageze muri Arsenal bagenzi be bamuvugiriza induru mu rwego rwo kumutegurira kuzahangana n’induru z’abafana ba Tottenham batangiye kumwita Yuda.

Campbell wahoze ari kapiteni wa Spurs,yatunguye abafana b’iyi kipe ajya muri mukeba Arsenal,byatumye benshi batangira kumwibazaho.

Wenger yavuze ko kuvugiriza induru Campbell kw’abakinnyi yari asanze muri Arsenal byari bigamije kumutegura mu mutwe kugira ngo nibahura na Tottenham atazarakazwa n’ibitutsi byabo akananirwa umupira.

Yagize ati “Abakinnyi banjye bamuvugirije induru ndetse bakajya bamuserereza.Icyo gihe Sol ntiyari yorohewe ndetse yaje kumbwira nyuma uko yakomerewe.

Yambwiye ko atashoboraga kujya muri resitora uko ashatse cyangwa se gutembera wenyine I London,kubera umujinya w’abafana ba Tottenham.

Mu mutwe niyumvishemo ko ntazongera gusinyisha umukinnyi wa Spurs kubera ibihe bibi Sol yanyuzemo.

Wenger yavuze ko kugura Sol byabaye ibanga rikomeye kuko ngo byari bizi we ubwe,David Dein n’uhagarariye Sol Campbell gusa.

Ati “Mbere y’uko nerekana Sol Campbell nta muntu n’umwe wigeze atekereza ko yakwambara umupira wa Arsenal.

Ibanga ryagumye hagati yacu uko twari 4.Ubu ntabwo byashoboka kuko abantu benshi basigaye bivanga mu kugurisha umukinnyi.Kuri njye numvaga ko nta kibazo nguze umukinnyi ukomeye ariko we byari ibihe bikomeye.”

Sol Campbell yahuye n’uruva gusenya ubwo yakinaga umukino we wa mbere na Tottenham yavuyemo,kuko abafana benshi bayo bazanye ibyapa byanditseho “Judas” ndetse bamuteye amacupa ari mu kibuga.



Sol Campbell yibasiwe na bagenzi be bamutegurira guhangana n’induru y’abafana ba Spurs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa