skol
fortebet

AS Kigali yatomboye ikipe yo muri Tunisia muri CAF Confederations Cup

Yanditswe: Friday 08, Jan 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2020,habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora rya nyuma ribanziriza kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup, yatumye AS Kigali ihagagariye u Rwanda, izahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Sponsored Ad

AS Kigali yageze mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederations Cup, aho yasezereye KCCA yo muri Uganda ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze,kuko amakipe yanganyije ibitego 3-3.

AS Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia, yo yakuwemo na MC Alger ku bitego 2-1 muri Champions League.

Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 14 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 21 Gashyantare 2021.

AS Kigali nisezerera CS Sfaxien izaba ikoze amateka yo kugera mu matsinda y’imikino ya CAF ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Tombola y’amatsinda ya CAF Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa