skol
fortebet

Cassa Mbungo yahishuye impamvu yerekeje muri Bandari FC agatera umugongo Gor Mahia y’ubukombe muri Kenya

Yanditswe: Monday 04, Jan 2021

Sponsored Ad

Umunyarwanda Casa Mbungo Andre yerekanwe nk’umutoza mukuru w’iKipe ya Bandari kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021 aho yemeje ko yakunze umushinga w’iyi kipe ndetse ko uburyo yamushatse bwatumye atera umugongo Gor Mahia.

Sponsored Ad

Cassa Mbungo wahiriwe na Kenya ubwo yatozaga AFC Leopards nubwo yayivuyemo imwambuye amezi 5,yavuze ko Bandari FC ariyo baganiriye ikamugera ku mutima nubwo na Gor Mahia ikomeye kurusha izindi muri iki gihugu nayo yamwifuzaga.

Cassa Mbungo André yagize ati “Nishimiye kuza muri Bandari FC, ni ikipe umutoza wese yakwifuza gutoza. Ndi hano ngo ntwarane ibikombe na Bandari. Ndashaka kuzamura impano nyinshi ziri hano muri Mombasa.

Ni icyemezo cyanyoroheye guhitamo Bandari, yanyeretse umushinga wayo ndanyurwa.”

Bandari FC yanyeretse ko inkeneye cyane ni yo mpamvu byanyoroheye kuyihitamo imbere ya Gor Mahia. Bandari twajyaga tuvugana.”

Cassa Mbungo watozaga Gasogi United, yumvikanye na Bandari FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ndetse yagombaga kwerekanwa ku wa Gatandatu, ariko bisubikwa n’uko yatinze kujya muri Kenya kubera ko yabanje gutegereza ibisubizo bya COVID-19.

Cassa Mbugo ugiye gutoza iyi kipe ihereye muri Mombasa mu gihe kingana n’imyaka 2, asimbuye Ken Odhiambo wagiye muri Sofapaka FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa