skol
fortebet

Chelsea FC yahagamye Real Madrid yahabwaga amahirwe

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yakoze ibyo benshi batatekerezaga mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye ku kibuga cya Alfredo di Stefano ubwo yahanganyirizaga na Real Madrid igitego 1-1.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wahuzaga Real Madrid ifite ibikombe 13 bya UEFA Champions League na Chelsea ifite kimwe,warangiye amakipe yombi anganyije ndetse bituma benshi mu bakunzi ba ruhago amatsiko yabo aba menshi kuko bategereje uwo kwishyura.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Chelsea iri kurusha cyane Real Madrid,byatumye ku munota wa 09 ibona amahirwe akomeye ubwo Mason Mount yaherezaga umupira mwiza Pulisic nawe awuha Timo Werner wari usigaranye n’izamu wenyine ateye umunyezamu Courtois awukuzamo ukuguru.

Ibintu byakomeje gukomerana cyane Real Madrid yari hasi cyane byatumye Chelsea ikomeza kuyotsa igitutu cyane binayifasha kubona igitego ku munota wa 14 ibifashijwemo na Pulisic wahawe umupira na Rudiger asiga ba myugariro ba Real Madrid,acenga munyezamu Courtois atera mu izamu.

Chelsea yakomeje gushyira imbaraga mu gushaka igitego cya 2 ndetse ibona amahirwe meza imbere y’izamu,Timo Werner ayapfusha ubusa.

Ku munota wa 22,Real Madrid yabonye uburyo bukomeye ku mupira Karim Benzema yatereye inyuma y’izamu umupira ukurwamo n’igiti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 29,Real Madrid yarushwaga yaje kubona amahirwe nk’ikipe nkuru iyabyaza umusaruro aho Marcelo yakase umupira mu rubuga rw’amahina,usanga Casemiro awutera n’umutwe ugera kuri Militao nawe aturera n’umutwe usanga Benzema wawushyize ku gituza yikaraga mu kirere awukubita ishoti ugana mu nshundura.

Iki gitego Benzema yatsinze cyabaye icya 71 atsinze muri UEFA Champions League byatumye arenga kuri Raul.

Iki gitego cyagaruye Madrid mu mukino itangira guhererekanya neza umupira ndetse no kubasha gushaka umupira cyane ko mbere y’aho Chelsea yayirushaga cyane.

Uyu mukino waranzwe n’imvura nyinshi kuva utangiye kugeza urangiye,ntabwo wabonetsemo amahirwe menshi akomeye kuko ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere aribyo byasoje umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusimbura kuyobora umukino kw’aya makipe yombi ndetse abatoza bose bagerageza gusimbuza kugira ngo bashake ibitego ariko ntibyakunda.

Muri uyu mukino,Real Madrid yateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Chelsea yateye 5 hanyuma mu mashoti ajya hanze Madrid yateye 9,Chelsea itera 11.

Chelsea yiyongereye amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma kuko igitego yabonye muri Espagne kiyemerera kunganya 0-0 ku kibuga cyayo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Real Madrid: Courtois, Carvajal (Odriozola 77), Militao, Varane, Nacho, Marcelo (Asensio 77), Modric, Casemiro, Kroos, Vinicius Jr (Hazard 66), Benzema (Rodrygo 90+2)

Abahawe amakarita y’umuhondo: Kroos, Marcelo, Varane, Odriozola

Chelsea: Mendy, Azpilicueta (James 66), Christensen, Silva, Rudiger, Chilwell, Kante, Jorginho, Mount, Pulisic (Ziyech 66), Werner (Havertz 66)

Abahawe amakarita y’umuhondo:Pulisic



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa