Courtois yibasiriye Abafaransa baraye babasezereye mu mikino ya ½ cy’igikombe cy’isi
Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018
Umunyezamu w’ikipe y’Ububiligi Thibaut Courtois yaraye yandagaje abakinnyi b’Ubufaransa kubera imikinire yise ko itagezweho baraye bakinnye nyuma yo kubatsinda igitego ku munota wa 51 w’umukino kikabageza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Courtois wigaragaje mu mukino wa ¼ batsinzemo Brazil yabwiye umunyamakuru ba Eurosport ko ari igisebo mu mupira w’amaguru ku isi kuba ikipe ikina nabi nk’Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Yagize ati “Sinshobora kwemera ko Abafaransa badutsinze baturusha.ni ikipe izi kugarira cyane kuko babikorera kuri metero 35 uvuye ku izamu ryabo ndetse babikoze mu irushanwa ryose.Ku mukino wa Uruguay batsindiye kuri Coup Franc,uyu munsi batsindiye kuri koluneri,ni umupira w’amaguru gusa biteye isoni kuba Ububiligi butageze ku mukino wa nyuma.”
Benshi banenze aya magambo ya Courtois kuko Ubufaransa bwahushije ibitego byinshi ndetse buba abanyabwenge kurusha Ububiligi bwatangiye umukino bukoresha abakinnyi 5 hagati.
Courtois yakuyemo ibitego byinshi
Ubufaransa bwatsinze Ububiligi igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Umtiti ku mutwe nyuma ya koluneri yatewe na Antoine Griezmann ku munota wa 51.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *