skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana mu birori byaryohejwe n’umukunzi we wari wambaye ikanzu ishotorana [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo akomeje kugwiza ibihembo by’umukinnyi mwiza ku isi kuko yaraye ahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana na Globe Soccer mu birori byaranzwe n’ikanzu itangaje y’umukunzi we.

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,usanzwe ukunda cyane n’Abarabu ndetse nabo bakabimwereka,yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana imbere y’abarimo Messi,Zidane,Ronaldinho n’abandi.

Mu birori byabereye mu mujyi wa Dubai,uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or 5 yatowe nk’umukinnyi mwiza kuva 2001-2020.

Iki gihembo kije gikurikira icya Golden Foot nacyo aherutse guhabwa ahigitse ibihangange.Iki gihembo cyatangijwe muri 2003 gihabwa umukinnyi ufite imyaka 28 kuzamura ndetse umuntu agitwara rimwe mu buzima bwe.

Nubwo amaze imyaka 20 akina umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’imyaka 100 arenga ku bakinnyi bose bamenyekanye mu myaka 100 ishize.

Umutoza wa Manchester City witwa Pep Guardiola niwe wahawe igihembo cy’umutoza w’ikinyejana kubera ibyo yakoze mu makipe 3 amaze gutoza arimo Barcelona,Bayern Munich na City.

Ushakira amakipe Cristiano Ronaldo Jorge Mendes yatowe nk’uhagarariye abakinnyi w’ikinyejana mu gihe Robert Lewandowski yatowe nk’umukinnyi w’umwaka atsinze Ronaldo na Messi.Bayern Munich yabaye ikipe y’umwaka.

Nubwo afite imyaka 35,Cristiano Ronaldo ntahagarika gutsinda ibitego kuko mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 44 mu mikino yose yakinnye.Uretse Robert Lewandowski nta wundi wamuruhije ibitego.

Uko ibihembo byatanzwe muri Globe Soccer awards:

Player of the Year - Robert Lewandowski
Club of the Year - Bayern Munich
Coach of the Year - Hans-Dieter Flick
Player of the Century - Cristiano Ronaldo
Club of the Century - Real Madrid
Coach of the Century - Pep Guardiola
Agent of the Century - Jorge Mendes
Player Career Award - Gerard Pique, Iker Casillas






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa