skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavuze inzozi zihambaye ashaka gukabya mbere yo gusezera ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Thursday 31, Dec 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangaje ko ashaka gukina umupira w’amaguru indi myaka myinshi iri imbere kugira ngo abashe kuba yatwara igikombe cy’isi n’igihugu cye cya Portugal.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 afite inzozi zo kwegukana igikombe cy’isi ndetse yavuze ko atiteguye gusezera ku mupira w’amaguru kugeza atwaye iki gikombe.

Uyu mugabo ukinira Juventus arabura ibitego 7 kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mategeko gafitwe n’umunya Iran ufite 109 witwa Ali Daei.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or akomeje gutsinda ibitego byinshi cyane muri Serie A aho muri uyu mwaka afite 12 mu mikino 10 amaze gukina.

Icyakora Ronaldo na Juventus ntibameze neza muri Serie A y’uyu mwaka kuko bari ku mwanya wa 6,aho barushwa amanota 10 na AC Milan iyoboye.

Ronaldo aheruka gutwara igihembo cya Gorden Foot gihabwa abakinnyi kuva ku myaka 28 kuzamura kinahabwa umukinnyi rimwe gusa.

Ronaldo akimara kugihabwa yagize ati “Imyaka ntacyo ivuze,icy’ingenzi n’ubwenge.Nta kidasanzwe kuba Cristiano Ronaldo ari mwiza ubu,ntabwo uzi ikizaba ejo.Mbaho muri uwo mwanya,muri uwo mwanya.

Ubu ibintu bimeze neza,ndishimye,ndumva ntyaye kandi ndi mu bihe byiza mu buzima.Ndashaka gukina indi myaka myinshi ariko nta wamenya.

Uyu n’umupira w’amaguru,Nta wamenya ikizaba ejo.Iyo ndi kuganira n’abakiri bato nkunda kubabwira nti “mwishimire ibihe murimo kuko ntawe uzi ikizaba ejo.Amaso yanjye aranyereka ko ejo hazaba heza,ibyo ndabyishimiye.”

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 654 mu mikino 864 mu makipe atandukanye arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus.

Ronaldo yahesheje Portugal 2016 European Championship ndetse byitezwe ko azayiyobora mu gushaka icya 2020.

Uyu kizigenza yatangaje ko nyuma ya 2016 European Championship yifuza kuzafasha igihugu cye kuzatwara Igikombe cy’Isi 2022.

Ati “Twatwaye Euro 2016 ubu turashaka igikombe cy’isi.Birashoboka,nibyo,birashoboka.Gusa ukwiriye kuvugisha ukuri.Nkuko nabibabwiye kenshi.Inzozi zanjye n’ugutwara igikombe na Portugal.Maze gutwara 2,kandi ibyo biranshimisha.

Naratsinze mu makipe yose nakiniye ariko igikombe cy’isi n’inzozi.N’inzozi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa