Rutahizamu Edene Hazard ukinira ikipe ya Real Madrid wujuje imyaka 30 muri iki cyumweru,yavuze ko hari ibintu 3 gusa yakwifuza gukura ku bakinnyi b’ibyamamare babayeho barimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane.
Hazard wubatse izina rikomeye mu ikipe ya Chelsea FC bikamuhesha amahirwe yo kugurwa na Real Madrid,yavuze ko hari ibintu 3 akundira Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane yanakwifuza kubakuraho.
Hazard yabwiye RTBF ati “Kuri Messi nakwifuza ikirenge cye cy’ibumoso.Kuri Cristiano Ronaldo,nkunda inyota ye yo gutsinda,inyota yo gutwara ibikombe ndetse n’ubushake bwo kwinjiza ibitego buri gihe.”
Ubwo yabazwaga ku buhanga bw’umutoza we Zidane akiri umukinnyi wa Madrid, Hazard yagize ati “Nakunze ubuhanga bwe bwo ku rwego rwo hejuru.Nubwo nanjye mfite ubuhanga,we afite bwinshi.”
Nubwo Hazard ari umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye mu mupira w’amaguru,n’umufana ukomeye wa Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane.
Hazard waguzwe miliyoni zirenga 100 z’amapawundi ava muri Chelsea yerekeza I Madrid,ntabwo arabasha gufatisha kubera ikibazo cy’imvune zamwokamye.
Uyu mukinnyi yasibye imikino 8 muri uyu mwaka w’imikino ariyo mpamvu akiri gushaka uko yatanga umusaruro.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN