addresiya
Kigali
startimes

FC Barcelona yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Paul Pogba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 1914

Ikipe ya FC Barcelona yari imaze iminsi ihisha ko ishaka umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United,yafatiwe mu cyuho ubwo bamwe mu bashinzwe kureba imikinire y’abakinnyi bifuza (scouts) bagaragaraga ku kibuga Cya FC Basel ku wa Gatatu,baje kureba uyu musore.



Mu bantu bari bitabiriye umukino wa FC Basel yari yakiriye Manchester United mu mukino wa mbere w’itsinda H rya UEFA Champions League,harimo aba scouts ba FC Barcelona bari baje kureba imyitwarire ya Paul Pogba, wabigaragarije atsinda ibitego 2 muri uyu mukino.

Pogba arifuzwa na FC Barcelona cyane

Biravugwa ko abantu bahagarariye FC Barcelona bagiye kujya bareba imikino myinshi ya Manchester United kugira ngo barebe niba iyi kipe y’igihangange muri Espagne no ku isi yamusinyisha mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi itaha.

Pogba wafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi,ari ku mwanya wa mbere mu bakinnyi FC Barcelona yifuza gusinyisha ndetse kuri ubu batangiye kumukurikirana kugira ngo azabafashe kuziba icyuho cya Iniesta werekeje mu Buyapani.

Umubano mubi wa Pogba na Mourinho ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma amakipe menshi arimo FC Barcelona yifuza uyu musore ufite impano ihebuje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5132 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 6733 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 4045 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2262 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1941 0

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera...

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye...
29 May 2020 Yasuwe: 3421 4