skol
fortebet

FC Barcelona yiyemeje guhagarika ibiganiro na Messi kugira ngo ishake rutahizamu uri kwifuzwa na benshi

Yanditswe: Saturday 15, May 2021

Sponsored Ad

Nubwo mu minsi ishize byavuzwe ko Lionel Messi yamaze kumvikana na FC Barcelona,ariko ibinyamakuru byavuze ko iyi kipe iri gushaka uko yasinyisha Erling Haaland muri iyi mpeshyi mbere ya Lionel Messi.

Sponsored Ad

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta,yavuze ko ashaka kuzana Haaland nubwo ikipe ifite umwenda wa miliyari y’amapawundi.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona burifuza kuzana Haaland kugira ngo ku myaka 20 bazamwubakireho ikipe cyane ko na Messi ari kugenda avamo.

Amakuru avuga ko Laporta afata Haaland nk’umukinnyi w’ingenzi bakubakiraho kurusha na Lionel Messi nubwo ari umukinnyi w’umunyabigwi wagejeje kuri byinshi FC Barcelona.

Uwahaye amakuru The Sun agira ati “Haaland niwe hazaza mu gihe Messi ari uwahashize.”

Amakipe menshi ari gushaka cyane Haaland kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego gusa arahenze kuko Borussia Dortmund yifuza miliyoni 150 z’amapawundi.

Laporta azi cyane ikipe ya FC Barcelona ku buryo azi igiciro cyiza yatanga kugira ngo agure Haaland ndetse mu minsi ishize yahuye na Mino Raiola ushakira amakipe uyu rutahizamu w’umunya Norway.

Amakuru avuga ko FC Barcelona yiteguye gutanga amafaranga ahagije kugira ngo ibone Erling Haaland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa