Imikino
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona isigaye izakinwa
Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024
FERWAFA n’abashinzwe gutegura shampiyona bashyize hanze ingengabihe y’uko imikino iteganyijwe kuva ku munsi wa 25 kugeza kuwa 30 hasozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere mu bagabo izakinwa kugeza ku ya 12 Gicurasi uyu mwaka.
Nta gihindutse,APR FC izaba izashyikirizwa igikombe cya 22 cya shampiyona ikina n’Amagaju.
Urugamba rusigaye muri iyi shampiyona n’urwo kumenya amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Iyi shampiyona iragaruka guhera mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa 26 wa shampiyona.APR FC irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 13.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *