skol
fortebet

FERWAFA yatangaje abakandida 2 bemerewe kwiyamamaza

Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda,FERWAFA,yemeje kandidature za Rurangirwa Louis na Mugabo Nizeyimana Olivier bombi bahatanira kuyobora iri shyirahamwe.

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora mu gihe kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

Rurangirwa Louis uretse kuba ari perezida wa Rugende WFC, ni umugabo uzwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akanayobora ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (RAF).

Yari yatanze kandidatire muri 2018 aza gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku majwi 45 kuri 7.

Nizeyimana Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida RURANGIRWA Louis::

RURANGIRWA Louis (Perezida)
KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)
Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)
MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)
NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru)

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa