skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame na mugenzi we Macron barebye umukino wa BAL

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bakurikiranye umukino WA 1/4 w’irushanwa rya BAL uhuza Patriots BBC na Ferroviário de Maputo muri Kigali Arena.

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko mu Rwanda, Perezida Paul Kagame na perezida wa Toronto Raptors yo muri Canada Masai Ujiri bari kuri Kigali Arena I Remera bareba umukino wa 1/4 wa BAL uhuje Patriots BC na Ferroviario de Maputo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakoreye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, aba Umukuru w’Igihugu wa Kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.

Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri,rugamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko "jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi".

Ati: "Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka."

Bityo ko bufite n’inshingano yo "kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa."

Yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje "kwemera uruhare rwacu", no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.

Ati: "Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.

"Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".

Yavuze kandi ko Ubufaransa bwageneye u Rwanda inkingo za Covid doze 100,000 zinyuzwa mu ihuriro rya Covax rikwirakwiza inkingo mu bihugu byiganjemo ibikennye ku isi.

Ku kibazo cy’abaregwa jenoside u Rwanda ruvuga ko baba mu Bufaransa badakurikiranwa, Macron yavuze ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.Gusa avuga ko ibi bizaterwa n’uko abacamanza babibona.

Perezida Macron kuwa gatanu azakomereza urugendo rwe muri Africa y’Epfo.

Uyu mukino warebwe n’aba banyacyubahiro wabereye muri Kigali Arena wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique.Warangiye ikipe ya Patriots BBC yitwaye neza aho yatsinze Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71 bituma ihita ikomeza muri ½ cy’irangiza.



img88603|center>



Ibitekerezo

  • Gukina Politique ni byiza nanjye nzayijyamo none hariya byose bishoboka bigahinduka buri gihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa