skol
fortebet

Jose Mourinho yabonye indi kipe atoza nyuma yo kwirukanwa na Tottenham

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Umunya Portugal Jose Mourinho wari umaze iminsi ashinjwa gusubira inyuma ndetse ko atazongera kubona ikipe ikomeye,yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Sponsored Ad

Mourinho uherutse kwirukanwa na Tottenham yari amazemo amezi 17 gusa,yahise yerekeza muri AS Roma yamuhaye amasezerano y’imyaka 3,bivuze ko azarangira 2024.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo AS Roma yatangaje ko uwari umutoza wayo Paulo Fonseca azagenda uyu mwaka w’imikino nurangira ariyo mpamvu bahise baha akazi Mourinho.

Perezida wa AS Roma witwa Dan Friedkin Visi Perezida Ryan Friedkin bavuze ko bashimishijwe no gukorana na Mourinho.

Yagize ati “Twishimiye kwakira José Mourinho mu muryango mugari wa AS Roma.Umunyabigwi kabuhariwe watwaye ibikombe byinshi ku rwego rwose.Jose azatuzanira ubuyobozi n’ubunararibonye mu mushinga wacu.

Guha akazi Jose ni intambwe ikomeye mu kubaka umushinga w’igihe kirekire wo gutsinda bihoraho mu ikipe yacu.”

Mourinho yirukanwe mu kazi na Tottenham habura iminsi 6 ngo atoze umukino wa nyuma wa Carabao Cup washoboraga gutuma nibura ayihesha igikombe asimburwa na Ryan Mason.

Mourinho aheruka gutoza mu Butaliyani ari muri Inter Milan aho yayihesheje ibikombe 3 mu mwaka umwe birimo na UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa