Umutoza wa Tottenham witwa Jose Mourinho yasubije umukinnyi Mesut Ozil wa Arsenal ko aho gukinira ikipe ya Tottenham yahitamo gusezera ku mupira w’amaguru akuramo agatubutse muri iyi minsi.
Mesut Ozil azarangiza amasezerano ye muri Kamena uyu mwaka,ariyo mpamvu abafana benshi bifuza kumenya aho azerekeza mu mwaka w’imikino utaha cyane ko hari kuvugwa amakipe menshi.
Mu kiganiro Ozil yagiranye n’abafana kuri uyu mbere,umwe yamubajije icyo yahitamo hagati yo gukinira Tottenham no gusezera ku mupira w’amaguru.
Uyu Mudage ukomoka muri Turkia yahise amusubiza ati “Ikibazo cyoroshye.Nahagarika umupira.”
Ubwo Mourinho yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino Tottenham izakina na Fulham kuri uyu wa Gatatu,yabajijwe icyo yavuga kuri aya magambo ya Mesut Ozil.
Yagize ati “Ninde wamubwiye ko Tottenham yakwifuza kumusinyisha?.”
Spurs igiye guhangana na Fulham nyamara yagombaga guhura na Aston Villa ariko kubera ko iyi kipe ifite abakinnyi benshi banduye Coronavirus,abategura Premier League bahisemo kuyisimbuza Fulham.
Fulham yarakajwe cyane no kubwirwa ko igiye guhura na Tottenham ifite amasaha 48 gusa yo gutegura umukino gusa Mourinho we yavuze ko ari icyemezo cyiza.
Mourinho ati “Ikibazo gikomeye nuko imikino yasubikwa.Nicyo kibazo.Iki nicyo gisubizo,tugomba kwemera ibyiza.”
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN