skol
fortebet

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye nabi

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,biravugwa ko yatangiye gutakarizwa icyizere n’abakinnyi bakuru mu ikipe kubera ukuntu asuzugura cyane Umufaransa w’umuhanga hagati mu kibuga,Tanguy Ndombele.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi waguzwe akayabo ka miliyoni 62 z’amapawundi mu mpeshyi avuye mu ikipe ya Lyon,ntari kumvikana na Jose Mourinho ndetse uyu mutoza akunda kumwibasira mu biganiro n’abanyamakuru ko atamubona iyo amukeneye.

Nyuma y’amezi 3 gusa ahawe akazi,Mourinho yatangiye gushwana n’abakinnyi ba Tottenham ariyo mpamvu ngo iyi kipe hari imikino myinshi yatsinzwe.

Abakinnyi ba Tottenham benshi ntibakunda uko Mourinho afata Ndombele ariyo mpamvu ngo batangiye kumusuzugura.

Nkuko bisanzwe kuri uyu mutoza,gushwana n’abakinnyi n’ibintu bimworohera cyane ariyo mpamvu no muri Tottenham byatangiye kumubaho.

Mu minsi ishize nibwo Mourinho yashwanye na myugariro we Rose bapfa ko yamwimye umwanya wo gukina gusa uyu munya Portugal yarabihakanye.

Mourinho amaze gutsinda imikino 6 muri 12 amaze gutoza Tottenham gusa amakuru aravuga ko ashobora kwirukanwa vuba kubera ko abakinnyi be barakaye bitewe nuko akomeje kwibasira Ndombele.

Abakinnyi ba Tottenham kandi ngo ntibishimiye uburyo bw’imikinire bwa Mourinho ubasaba gukina imipira miremire.


Ndombele ntabwo ameranye neza na Mourinho

Ibitekerezo

  • Uyu niwe Mourinho wa Nyawe,yasenye MANU nakurikizeho na Tottenham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa