skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje icyamubabaje kurusha ibindi mu mukino wa Carabao yatsinzwemo na Arsenal

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp waraye asezerewe muri Carabao Cup na Arsenal imutsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90,yatangaje ko yababajwe nuko umunyezamu Leno wa Arsenal yabujije abakinnyi be gutsinda ibitego.

Sponsored Ad

Nyuma y’uyu mukino,Klopp yabwiye abanyamakuru ko yababajwe cyane no kwitwara neza cyane kwa mwenewabo w’Umudage Bernd Leno wabujije abakinnyi be gutsinda ibitego ndetse bikarangira akuyemo penaliti 2 zasezereye Liverpool.

Yagize ati “Nyuma y’umukino nabimubwiye [Leno]ko ntashimishijwe n’ibyo yadukoreye.Twagize ibihe byiza mu mukino ariko nk’umutoza sinakwishimira ko tutashoboye kwinjiza ibitego.Nifuzaga ko turema uburyo bwo gutsinda.

Nibyo abakinnyi bashoboye gukina neza ariko sinari niteze ko bakina neza nyuma y’iminsi 2 gusa bitoza bagakina na Arsenal yari yahindutse cyane.

Arsenal yongeye kubabaza Klopp imusezerera mu bikombe by’imbere mu gihugu atajya yitwaramo neza kubera gushaka guhatanira ibikombe bikomeye.

Klopp yashimiye Arsenal ati “Basesenguye neza umukino wabo kuko ntibigeze baduha umwanya nkuko babigenje mu mukino waherukaga.Dukwiriye kwigira kuri uriya mukino ariko abakinnyi banjye bitwaye neza.

Twugariye neza ndetse dukina umukino mwiza.Diogo Jotta yakinnye neza cyane.Imbaraga ze n’ubuhanga bwe byari byiza kubireba.”

Arsenal yahise itomboro Manchester City muri ¼ cya Carabao Cup aho izayakira kuri Emirates mu gihe United yatomboye Everton,Tottenham izahura na Stoke City na Newcastle vs Brentford.Iyi mikino izaba tariki ya 22 na 23 Ukuboza uyu mwaka.

Umutoza Arteta akimara kumenya ko yatomboye City yavuze ko bazahura n’akazi gakomeye muri uyu mukino ariko bagomba kwitegura.

Ati “Hasigaye andi makipe akomeye mu irushanwa.Tugiye gukina na Manchester City.N’urundi rugamba rukomeye tugomba kwitegura.

Turashaka gufata buri rushanwa nk’amahirwe yo kwegukana igikombe.Tugomba kubikora buri mukino.”




Klopp yavuze ko yababajwe n’ukuntu Leno yagoye Liverpool

Ibitekerezo

  • Biransekejepe uriya muzamu byo yababereye ibamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa