skol
fortebet

Kwizera Olivier ntari ku rutonde rw’abakinnyi 11 Mashami arakoresha Amavubi akina na Guinea

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 11 babanza mu kibuga u Rwanda ruraba rucakirana na Guinea,batarimo Kwizera uheruka kwitwara nabi kuri Cote d’Ivoire ndetse na kapiteni Haruna ntiyabanje mu kibuga.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroun muri 2019 urabera kuri stade 28 Septembre,Mashami yanze kongera kwizera Olivier ndetse ashidikanya kuri Haruna umaze umwaka urenga adakina muri Simba SC.

Kimenyi yasimbuye kwizera mu Mavubi

Uretse aba bakinnyi babiri,abandi bakinnyi batagarutse muri 11 ariko barimo kuri Cote d’Ivoire ni Yannick Mukunzi na Rutanga Eric.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 4, Iranzi Jean Claude 12, Jacques Tuyisenge 9, Kagere Meddie 5 na Hakizimana Muhadjili 10.


Mashami ntiyagiriye icyizere Kwizera nyuma yo kwitwara nabi kuri Cote d’Ivoire

Ibitekerezo

  • Kinisha Apr gusa ndebe niba aribwo uratsinda Mashami njye ndabona ukwiye kwirukanwa kuko ntamutoza ukurimo nihahandi urarya 5-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa