skol
fortebet

Louis van Gaal yahishuye urutonde rw’abakinnyi 10 bakomeye ku isi yifuje kugurirwa muri Manchester United

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Louis van Gaal,yatangaje ko akiri muri iyi kipe yifuje kugura abakinnyi 10 bakomeye ariko ubuyobozi bwayo bumwima amafaranga aribyo byanatumye iyi kipe isubira inyuma.

Sponsored Ad

Uyu muholandi w’imyaka 69 yamaze imyaka 2 atoza United ariko ngo yashakaga gusana ikipe yari yasizwe na Ferguson na David Moyes ntiyahabwa amafaranga yo kugura abakinnyi beza.

Mu mwaka we wa mbere,yashoye miliyoni 150 z’amapawundi agura abakinnyi barimo Luke Shaw, Marcos Rojo na Angel Di Maria.

Uyu musaza yabwiye FourFourTwo ko mu bandi yari akeneye harimo abakinnyi 10 bari bagezweho muri icyo gihe.

Yagize ati “Nashakaga Robert Lewandowski ariko mbwiwe ko bidashoboka nsaba Gonzalo Huguain.Mbere y’uko ngera mu ikipe nari navuganye n’ubuyobozi ku kuzana NeymarJr.Iyo uri muri United uba ugomba gutekereza ibintu binini.

Nawe yashakaga kuza mu ikipe kubera gushaka kugurisha imipira.Nifuzaga kugira abakinnyi baca ku mpande bihuta cyane.Abandi nashakaga ni Mane na Riyad Mahrez.

Thomas Muller nawe yari kuri lisiti yanjye.Mu kibuga hagati nifuzaga N’Golo Kante.Nigeze kugerageza gusinyisha James Milner,nubwo yari akuze ariko yari afite ubuhanga bwo gukina imyanya myinshi anafite impano yo kuyobora abandi.

Ba myugariro nashaka Sergio Ramos na Mats Hummels kubera ko abo twari dufite batari bafite impano yo gutangirira umukino inyuma.

Abo bose narabifuje ariko nta n’umwe nigeze mbona kuko nk’umutoza ntigeze ninjira mu kubarambagiza.Maze kugenda, Mahrez na Kante bagiye muri Manchester City na Chelsea,kandi United itari ishoboye kubabona.Numvise bitumvikana.”

Abandi bakinnyi Van Gaal yaguze muri United barimo Memphis Depay,Anthony Martial,Bastian Schweinstegier, Morgan Schneiderlin na Sergio Romero.

Birabazwa uko United iba imeze ubu iyo ibasha kuzana bamwe muri aba bakinnyi 10 uyu mutoza yifuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa