skol
fortebet

Messi yavuze byinshi ku hazaza he anongera guhishura ukuntu yemera cyane Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi no mu ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi,yahishuye byinshi ku bijyanye no kuva muri FC Barcelona,agahinda yatewe no kugenda kwa Luis Suarez n’ukuntu yemera Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Uyu munya Argentina watanze ibyishimo mu mupira w’amaguru,yemerewe gutangira kuvugana n’andi makipe guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka cyane ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi itaha.

Uyu mukinnyi yavuze ko nashaka kugenda azabitangariza ikipe ndetse ko aticuza kuba yarasezeye ikipe mu mezi ashize ashaka kwigendera nubwo byarangiye bimwangiye.

Mu kiganiro yagiranye na La Sexta yatangiye agira ati “Bwari uburyo bwo kugaragaza ibyiyumvo byanjye.Ninjye wabwiye ikipe ko nshaka kugenda,numvaga ko natanze ibyo nasabwaga kandi cyari cyo gihe cyiza cyo gutandukana n’ikipe yampaye byinshi.Nifuzaga gutwara ibikombe ndetse no guhatanira Champions League numvaga aricyo gihe cyo guhindura.Perezida yatangiye kubyangiza ndetse anatangira kunsiga icyasha.

Byari bingoye cyane gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe.Umuryango wanjye wifuzaga ko mpaguma,hariya niho mu rugo iwabo ariko njye numvaga nshaka kugenda.

Kugenda kwa Luis Suarez ntaho byari bihuriye n’icyemezo cyanjye cyo kugenda ariko numvise ari ubusazi uburyo yarekuwemo ndetse Barcelona yaramurekuye ajya mu ikipe duhanganye.

Yagendeye Ubuntu,yishyurwa amafaranga yari asigaye ku masezerano ye anajya mu ikipe ihora ifite intego nk’izacu.Ntabwo byumvikana.”

Ku bijyanye no kuva muri FC Barcelona,Messi yagize ati “Reka dutegereze turebe uko bizagenda ariko nzatangaza ahazaza hanjye mu mpeshyi.Ikipe iri guca muri byinshi bikomeye ku bijyanye n’ubukungu byagorana kuzana Neymar Jr.”

Messi yavuze ko iyo ajyana mu nkiko FC Barcelona mu mezi ashize kugira ngo imurekure agende yari kuyitsinda ariko ngo yanze kuyivamo nabi.

Messi avuga aho yifuza kujya,yagize ati “Nakwishimira kuzakina muri US nkaba mu buzima bwa hariya ndetse ngakina na shampiyona yaho ariko nkazagaruka muri FC Barcelona mfite ubumenyi.

Ntabwo ndatangira gutekereza cyane ku biri imbere ahubwo ndashaka kureba uko umwaka w’imikino uzarangira.”

Messi abajijwe uko abona Cristiano Ronaldo,yagize ati “Hari abakinnyi bakwiriye guhabwa icyubahiro. Rafa Nadal, Federer, LeBron James.Mu mikino yose haba hari umukinnyi uwuhagarariye akanashimirwa ibyo yakoze.

Cristiano ahagarariye umupira w’amaguru.Hari abakinnyi bahagaze neza mu byo bakora batanga ibyiza gusa.”

Messi yavuze ko aterwa imbaraga cyane n’abahungu be kurusha abandi bose kuko ngo nibo bamubyutsa ngo ajye mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa