skol
fortebet

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yategeye akayabo Amavubi ku mukino wa Uganda

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports mbere y’uko yeguzwa na RGB mu mwaka ushize,Munyakazi Sadate,yategeye abakinnyi b’Amavubi amadolari 100 kuri buri muntu nibaramuka batsinze Uganda mu mukino wa mbere wo mu itsinda C wa CHAN 2021.

Sponsored Ad

Munyakazi abinyujieje ku rubuga rwa rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu,yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y’Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y’igihugu "Amavubi" yaba atsinze umukino wa mbere izakina na Uganda kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Yagize ati "Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka."

Amavubi yageze muri Cameroun ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN 2021 kizatangira kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

Umukino warwo wa mbere uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala, mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

Abakinnyi 30 b’ u Rwanda batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent bazakina CHAN 2020:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa