skol
fortebet

Myugariro Benjamin Mendy yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo yinezeze n’umukobwa w’ikizungerezi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester City witwa Benjamin Mendy waherukaga kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akora ikirori cyo kwinezeza gusa ku nshuro ya kabiri yongeye kugaragara ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa bamaranye iminsi 4 aturutse mu Bugereki.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize,Mendy yakoze ikirori atumira inshuti ze barinezeza nyamara mu Bwongereza hari Covid-19 idasanzwe ihitana abantu vuba ndetse abakinnyi 40 bo mu Bwongereza bamaze kwandura iki cyorezo.

Mendy n’umwe mu bakinnyi bazwiho gukunda ibirori kuko mu mpeshyi ishize yatereteye ku mbuga nkoranyambaga umukobwa witwa Claudia Marino arangije amuvana iwabo mu Bugereki amuzana mu nzu ye ya miliyoni 5 z’amapawundi kuwa 29 Kamena kandi byari binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Leta y’Ubwongereza yashyize hanze itangazo rivuga ko guhera kuwa 06 Kamena 2020,abantu bagiye muri UK bagomba kwishyira mu kato iminsi 14 cyangwa babyanga bagahanwa ariko uyu mukobwa we yahise ahitira kwa Mendy.

Ubwo uyu mukobwa Claudia Marino yohererezaga Mendy amabwiriza ya UK yo kwirinda Covid-19,uyu myugariro yahise amusubiza ati “Uzaba mu nzu yanjye.nta muntu uzaza gusuzuma.”

Uyu mukobwa yemeje ko yagiranye ibihe byiza na Benjamin Mendy ndetse banakoze imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Nzi ibyo abakinnyi ba rhago bakunda gukora ariko natekereje ko ari ukugira ubumenyi bushya.Nta mugore yagiraga bityo nta muntu nababaje.
Twasangiye inzoga ndetse turishima.Twanajyanye Leeds guhura n’umuvuzi we w’amenyo.”

Mendy yamaze iminsi 4 yinezeza n’uyu mukobwa ntabyo kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 arangije amusaba ko asiba video yashyize kuri Instagram ari kwishimishiriza mu nzu ye.

Mendy yarwaye Covid-19 arayikira ariko amabwiriza yo kwirinda ntacyo aba amubwiye kuko yikorera ibyo ashatse yirengagije ko imyitwarire ye ishobora gushyira ikipe ya City mu kaga.

Mu minsi ishize Pep Guardiola umutoza wa City,yavuze ko Mendy yasabye imbabazi kubera imyitwarire.



Uyu niwe mukobwa watumye Mendy ashyira yica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batere akabariro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa