skol
fortebet

Pierre-Emerick Aubameyang yahishuye impamvu yasubiye inyuma n’icyo agiye gukora ngo yiyunge n’abafana

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yavuze ko ingufu yakoresheje kugira ngo ikipe yegukane FA Cup na Community Shield zari nyinshi ariyo mpamvu batangiye nabi umwaka w’imikino wa 2020/2021 by’umwihariko we ubwe.

Sponsored Ad

Aubameyang ufite ibitego 3 gusa muri Premier League y’uyu mwaka,yavuze ko nawe yemera ko yasubiye inyuma ku rwego ruhambaye ariko ko afite intego yo gukomereza aho ikipe igeze akagaruka mu bihe byiza.

Kwitwara nabi kwa Aubameyang kwatumye ikipe ye Arsenal ibura ibitego cyane ariyo mpamvu kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 kandi yarabaga iri mu makipe 6 ya mbere mu myaka yashize.

Aubameyang yabwiye Sky Sports ati “Kuva uyu mwaka w’imikino watangira naragowe cyane.Twatanze byinshi mu mpera z’umwaka w’imikino ushize kugira ngo twegukane FA Cup dukine Europa League kuko byari ingenzi ku ikipe.

Rimwe na rimwe umuntu ahura n’ibihe byiza cyangwa ibibi gusa byose umuntu aba agomba kubirinda.Nagerageje ibishoboka byose ariko kugeza ubu sinari nasubira ku rwego rwo hejuru.Ndacyafite icyizere.Ndatekereza ko nzogera kuzuka.

Ikipe ya Arsenal yari itangiye kwiniira mu makipe ashobora kumanuka ariko ibintu byahindutse mu kwezi gushize itsinda imikino 3 yikurikiranya byatumye izamuka ndetse amakipe ari mu myanya 6 ya mbere ntabwo ayirusha amanota menshi.

Aubameyang yabwiye abanyamakuru ko bagomba gukomeza kubakira ku bihe byiza barimo muri iyi minsi.

Ati “Muri iyi minsi turi gukina neza kandi tugomba gukomeza kugendera muri iyo nzira.Turamutse dutsinze imikino iri imbere twava mu bihe bibi twarimo.Twabwo turi kure cyane y’amakipe 6.Iki nicyo gihe cyo kugaruka mu irushanwa.”

Kugeza ubu Arsenal iri ku mwanya wa 11 n’amanota 26,aho igomba gukina na Crystal Palace muri Premier League kuri uyu wa Kane.hanyuma igakurikizaho Newcastle kuwa Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa