skol
fortebet

Real Madrid na Manchester City zageze muri ½ cya UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yongeye kugera muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League nyuma yo kunganya na Manchester City 0-0 ariko yibikiye impamba mu mukino ubanza kuko yayitsinze ibitego 3-1 mu gihe na Manchester City yasezereye Borussia Dortmund mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa gatatu,Real Madrid yabashije kwihagararaho ku kibuga Anfield inganya 0-0 na Liverpool yabonye amahirwe menshi ariko ikayapfusha ubusa.

Liverpool yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 1 w’umukino ubwo Sadio Mane yahabwaga umupira mu rubuga rw’amahina awuhereza Mohamed Salah wari wenyine awuteye ugarurwa n’ukuguru kwa Thibaut Courtois

Liverpool yongeye kubona amahirwe ku munota wa 10 w’umukino ubwo James Milner yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Courtois aba amaso ashyira umupira muri koloneri.

Ku munota wa 19 w’umukino,Real Madrid yabuze igitego cyabazwe ubwo yazamukanaga umupira awugeza mu rubuga rw’amahina,ateye umupira ukora kuri Ozan Kabak ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Vinicius Jnr and Marco Asensio have Madrid’s noses in front, while Mohamed Salah managed to find the back of the net for Liverpool.

Ikipe ya Liverpool yaje kubona andi mahirwe 2 mu minota 2 y’inyongera y’igice cya mbere ariko Salah na Gini Wijnaldum batera hejuru imipira myiza bahawe bari bonyine mu rubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri nta mahirwe akomeye yabonetse ku mpande zombi gusa Liverpool yagerageje kugumana umupira cyane no kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko ubwugarizi bwa Madrid buyibera ibamba.

Real Madrid yasezereye Liverpool ku bitego 3-1 mu mikino yombi aho mu mukino ubanza yatsindiwe na Vinicius Jnr watsinze ibitego 2 na Marco Asensio wamwunganiye mu gihe Mohamed Salah yatsinze impozamarira ya Liverpool.Madrid izahura na Chelsea muri ½ cy’orangiza.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Manchester City yasanze Borussia Dortmund ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 2-1 byiyongera ku bindi 2-1 yayitsinze mu mukino ubanza biba 4-2 mu mikino yombi.

Borussia Dortmund niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jude Bellingham ariko Manchester City yaje kucyishyura kuri Penaliti yatewe neza na Riyad Mahrez ahana ikosa rya Emre Can wafashe umupira n’amaboko mu rubuga rw’amahina.

Phil Foden niwe wahuhuye Dortmund kuko igitego cya kabiri yatsindiye City cyatumye ihita ikomeza nta mpaka aho igomba guhita icakirana na PSG yasezereye Bayern Munich.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa