skol
fortebet

Real Madrid yisubije icyibahiro muri UEFA Champions League yihaniza Liverpool

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yari imaze imyaka 2 itagera muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League,yakiriye Liverpool mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’uyu mwaka iyitsinda ibitego 3-1 ariko inahusha byinshi cyane byashoboraga kuyifasha gutanga isomo rya ruhago.

Sponsored Ad

Real Madrid yagiye yitwara nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino,yongeye kugarurira abafana bayo ibyishimo ubwo yatsindaga uyu mukino ndetse inatanga icyizere cyo kuba yagera muri ½ iramutse idahuriye n’ingorane ku kibuga Anfield.

Nyuma yo kurusha Liverpool cyane mu minota ibanza y’umukino, Vinicius Junior yatsindiye Real Madrid igitego cya mbere ku munota wa 27 ku mupira mwiza yahawe na Toni Kroos asiga ba myugariro ba Liverpool ashyira umupira mu nshundura.

Ku munota wa 33,Real Madrid yimwe penaliti ku ikosa myugariro Ozan Kabak yakoreye kuri Karim Benzema mu rubuga rw’amahina,umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Ntibyatinze ku munota wa 36, Real Madrid itsinda igitego cya 2 cyatsinzwe na Marco Asensio,ku burangare bwa myugariro Liverpool Trent Alexander-Arnold wagaruye umupira nabi n’umutwe awihera uyu Asensio wahise aroba umunyezamu Alison Becker yinjiza umupira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iri imbere n’ibitego 2-0 ariko Liverpool yagarutse mu cya kabiri yariye karungu cyane.

Liverpool yari hasi mu kwaka umupira no kurema uburyo,yagarutse mu kibuga iri hejuru,ibonana neza mu kibuga byatumye ku munota wa 51ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohamed Salah ku mupira mwiza yahawe na Diogo Jota.

Mu gusatira kwa Liverpool,yibagiwe gufunga izamu byatumye ku munota wa 63 yibwa umugono n’ubusatirizi bwa Real Madrid hanyuma Benzema amanukana umupira awuha Asensio basigaranye na myugariro umwe ariko Asensio ahereje Vinicius Junior ngo atsinde Alexander-Arnold arahagoka.

Ntibyatinze ku munota wa 64,Real Madrid yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Vinicius Jr ku mupira yaherejwe neza mu rubuga rw’amahina na Luka Modric atera adahagaritse umunyezamu Alisson ntiyakuramo uwo mupira.

Liverpool yatangiye gusatira ishaka igitego cya kabiri biranga biba iby’ubusa ahubwo Real Madrid ikayihusha ibitego byabazwe.

Madrid yinjiye muri uyu mukino idafite abakinnyi barimo Hazard,Sergio Ramos na Raphael Varane ariko yatahanye ibitego 3-1.

Ku rundi ruhande,Liverpool ntifite ba myugariro bay obo hagati ariyo mpamvu yakinishije abadatanga icyizere nka Philips na Ozan Kabak.Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 14 z’uku kwa kane ku kibuga cya Anfield.

Mu wundi mukino wabereye ku kibuga Etihad,Manchester City bigoranye yatsinze Borussia Dortmund ibitego 2-1.

City yatsindiwe na Kevin de Bruyne na na Phil Foden watsinze igitego ku munota wa anyuma mu gihe icya BVB cyatsinzwe na Marco Reus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa