skol
Kigali
startimes

Reba umukinnyi muremure kurusha abandi bose mu Bwongereza wifuza gukina muri Premier League [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2021 Yasuwe: 6240

Umukinnyi witwa Kyle Hudlin ukina asatira mu ikipe ya Solihull Moors yo mu cyiciro cya 5 mu bwongereza yatangaje ko yifuza gukomeza kuzamura urwego rwe nibura akagera muri Premier League.


Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko niwe mukinnyi muremure kurusha abandi bose muri UK aho areshya na metero 2 na sentimetero 5 aho arusha uburebure abarimo Peter Crouch wasezeye ku mupira,Olivier Giroud n’abandi benshi tuzi ko ari barebare.

Uyu mukinnyi,ntabwo agikura ngo akomeze kuba muremure nkuko byari bimeze ariko uburebure bwe bwatangaje benshi bituma abanyamakuru bagirana ikiganiro nawe.

Yabize ati “Ndi kwishimira ubuzima muri Solihull Moors ubu ngubu,ariko ntibivuze ko ntifuza kumenyekana mu Bwongereza no gukina Champions League.

Ntabwo nshaka kwiruka mbere yo kumenya kugenda kandi ndabizi intambwe bisaba kugira ngo ugere kuri yrwo rwego ariko ndashaka gusimbuka.

Ibintu nibigenda neza nshobora kuzakina mu gikombe cy’igihugu ndi kumwe na Solihull Moors umwaka utaha.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 25 mu mikino 22 mu ikipe ya Boldmere Falcons y’abakina ku cyumweru,yahise asinya amasezerano muri Solihull United.

Iyi kipe akiyigera yahise atsinda ibitego 3 mu mukino umwe bituma ikipe baturanye yitwa Solihull Moors ihita imusinyisha imyaka 2 mu Ukwakira 2020.

Uyu mukinnyi yatsinze igitego mu mukino bahuyemo na Morecambe muri FA Cup n’ibindi mu cyiciro cya 5 bituma atangira kumenyekana.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi ari mu mazi abira kubera ukuboko yakubise umukinnyi wa...

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’umunyabigwi wayo Lionel Messi ari mu mazi...
19 January 2021 Yasuwe: 3141 0

Uburanga bw’ikizungerezi cyatumye rutahizamu wa Real Madrid yanga kuguma mu...

Rutahizamu wa Real Madrid,Luka Jovic,yakoze amahano mu mwaka ushize ubwo...
19 January 2021 Yasuwe: 3528 0

Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w’imikino...

Ikipe ya Real Madrid yatangiye gutegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo...
19 January 2021 Yasuwe: 3522 0

Amavubi yanganyije na Uganda mu mukino yigaragajemo cyane

Ikipe y’igihugu “Amavubi” yaruhije bigaragara ikipe ya Uganda ariko ntiyabasha...
18 January 2021 Yasuwe: 4056 1

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yakoze benshi ku mutima...
18 January 2021 Yasuwe: 5330 0

"Ikirego twaracyakiriye" RIB yavuze ku bujura bw’imyambaro y’Amavubi yibwe mu...

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na...
18 January 2021 Yasuwe: 4777 0