skol
Kigali
startimes

Rio Ferdinand yahishuye abakinnyi 2 ba Arsenal bamukoze ku mutima

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 4855

Uwahoze ari myugariro ukomeye mu Bwongereza by’umwihariko mu ikipe ya Manchester United yakiniye igihe kinini,yatangaje ko abakinnyi bato ba Arsenal barimo Bukayo Saka na Gabriel Martinelli batanga icyizere cyo kuzaba abakinnyi bakomeye ku isi.


Uyu mugabo usigaye ari umusesenguzi w’umupira w’amaguru yavuze ko aba basore babiri ba Arsenal bazarema ubusatirizi buteye ubwoba ku isi nibakomeza kwitwara neza ndetse bakanagira ubuzima bwiza.

Martinelli wamaze igihe kinini ari mu mvune,yagarutse mu ikipe ya mbere ya Arsenal ubwo iyi kipe yatsindaga Chelsea ibitego 3-1,ayifasha kuva mu bihe bibi yari irimo byo kumara imikino 5 idatsinda.

Ferdinand ufite ubunararibonye kuri Premier League yavuze ko uyu munya Brazil we na mugenzi we Saka bazarema ubusatirizi buteye ubwoba.

Yagize ati “Sinabonaga Arsenal nk’ikipe itsinda.Ntabwo ntekereza ko Arsenal yihagije.Aubameyang ari mu bihe bibi,ntabwo ari gukina neza.Nabonye Martinelli mu mukino wa Bournemouth mu mwaka ushize na Saka bari kumwe.

Bafitanye ubwumvikane,bafitanye umubano mwiza kandi ndakeka ko mu myaka iri imbere bazarema ubusatirizi buteye ubwoba.

Bakorana neza bombi na Tierney ku rundi ruhande akabafasha.Ariko,Martinelli azaba umukinnyi ukomeye cyane.Umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Yageze mu ikipe ahita agaragaza intege nke yari ifite.Uribuka igitego yatsinze Chelsea kuri Stamford Bridge yiruka ikibuga cyose agatsinda?.Cyari igitego cyiza.

Azaba umukinnyi ukomeye cyane.Impano idasanzwe,ndizera ko azakomeza kumererwa neza ntagire imvune.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Liverpool amerewe nabi cyane n’abafana ashinjwa gutsindisha...

Ikipe ya Liverpool ikomeje kujya mu bihe bibi cyane mu mupira w’amaguru yaba...
25 January 2021 Yasuwe: 3636 0

Rwatubyaye Abdul yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu mu yindi...

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye...
25 January 2021 Yasuwe: 2894 0

Abafana ba Chelsea basabiye umusifuzi David Coote ikarita itukura nyuma yo...

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,abafana ba Chelsea basabye...
25 January 2021 Yasuwe: 3116 0

Fenerbahce yatakambiye abafana ngo bayifashe kwishyura Mesut Ozil yemereye...

Ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia yatangiye kuganyira abafana bayo kugira...
25 January 2021 Yasuwe: 3390 0

Abakinnyi 4 n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil baguye mu...

Abakinnyi 4 b’ikipe yitwa Palmas yo mu cyiciro cya 4 na perezida wayo baguye...
24 January 2021 Yasuwe: 4978 0

Amavubi yageze Amahoro mu mujyi wa Limbe agomba guhanganiramo na...

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yageze mu mujyi wa Limbe ivuye Douala aho izakina...
24 January 2021 Yasuwe: 4448 0