skol
fortebet

Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Rtd Brg gen. Sekamana Jean Damascène wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite habura amezi 8 ngo asoze manda ye ya 1.

Sponsored Ad

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umaze imyaka itatu ayobora FERWAFA yavuze ko yeguye kuri iyi mirimo ye,kuko imusaba umwanya munini kandi afite ibindi akora bimutunga.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA ababwira ko kubera ko gukurikirana iby’umupira w’amaguru bimusaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi kandi atabasha kubivanga n’indi mirimo ye akorera hirya no hino mu gihugu yahisemo kwegura

Yavuze ko kuba iby’umupira bimusaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi yasanze atabasha kubikomatanya n’izindi nshingano ze bwite nk’umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru atabishobora ndetse ko byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’

Asoza agira ati “Kubera izo mpamvu,mbandikiye mbamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 14 Mata 2021 nsezeye ku bushake ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye n’ubufatanye bamugaragarije.

Kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 nibwo Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, muri manda y’imyaka ine asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

(Rtd) Brig Gen Sekamana yari ahatanye na Rurangirwa Louis yatsinze ku majwi 45 kuri 7 mu matora yakozwe n’abanyamuryango bose.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bwa FERWAFA, Sekamana wari uherutse gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda, yavuze ko hari ibyo yateguye agomba gukora birimo gusubiza umupira isura nziza mu gihugu no hanze, guha agaciro no kwiyegereza abahoze bakina no gukorera mu mucyo.

Yagize ati “Turashimira komite irangije imirimo yayo. Twe dutangiye, turabizeza ko tuzakomereza aho bari bagejeje tukanongeraho imbaraga zacu kugira ngo duteze umupira imbere. Ibigomba guhinduka ni ugushyiraho umurongo ngenderwaho ufatika ari nawo uzatuma hatabaho bya bibazo byo kutumvikana. Igihe umuntu akorera mu mucyo, ikintu cyose kikajyana n’amategeko nta kabuza ibyo twifuza twabigeraho.”

Sekamana yashimangiye ko kubera akazi yakoraga mu gisirikare katumaga azenguruka mu Turere tunyuranye tw’igihugu, byatumye anamenya ibibazo by’amakipe atandukanye bityo akaba azi inshingano zimutegereje.

Yagize ati “Inzego nari ndimo zikorana hafi n’uyu mupira. No kuba warakoreye mu nzego zitandukanye mu gihugu, uba uzi n’ibibazo by’amakipe atandukanye kuko uba waranyuze muri byinshi. Ngira ngo nka RDF murabizi ko dufite mu nshingano gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye kugira ngo ibintu bigende neza.”

“Ubwo rero impamvu mfite icyizere ni uko abo bantu twakoranye muri uwo mupira, uburyo bakora umuntu aba abibona, imbaraga zihari umuntu aba azibona ndetse n’ikibura aba akibona.”

“Ubwo rero wubakira ku bihari ukongeraho bike ufite ukagaragaza icyo wabashije gukora. Buriya ikibazo cyabaho ni uko wananirwa unanijwe n’imikorere mibi yawe. Ninanizwa n’imikorere mibi yanjye nzegura rwose mvemo ariko ninkora bikagaragara ko hari ibyo ntagezeho ku mpamvu zitanturutseho, icyo gihe tuzafatanya n’abandi gushaka igisubizo.”

Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Yabaye Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo.

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA,yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie.

Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa